logo
  • Home
  • Contact

EAFUSCO

East African Furniture and Services Company Limited (EAFUSCO) ni ikigo gikora ibikoresho byiza by’ububaji no gusudira kandi biramba,harimo inzugi,amadirishya,utubati tubikwamo imyenda,ibikoresho byo mu cyumba cy’uruganiriro,ibitanda n’ibikoresho biterekwaho ibintu mu gikoni.Byongeye kandi mu rubaho cyangwa icyuma,ikigo gitanga ubufasha mu gusana ibyangiritse no kubisubiza ubushyashya bwabyo,gusana ibikorsho,kubyensitara no gutunganya kilimatizeri.Mu rwego rwo gufasha abantu bifuza kwinjira muri uwo mwuga no mu guteza imbere ibikorwa byabo,ikigo kizatanga ubufasha mu kubaha amahugurwa ku masomo y’ububaji no gusudira.EAFUSCO ni igisubizo cyiza mu gutanga umusaruro w’ibikoresho by’ubwubatsi no kubigurisha hose mu Rwanda ndetse no mu bihugu byo muri Africa y’Uburasirazuba.

IMBAHO

Ikigo gikoresha libuyu,mvula,sipure,Inturusu,pinusi na Gereveriya mu gukora ibintu bitandukanye,harimo inzugi zikoze mu mbaho,amadirishya,ibitanda,intebe, ameza,utubati tubikwamo imyenda n’ibyapa.Izo mbaho ni nziza kandi ziraramba.Inyubako yubatswe n’imbaho nziza,zumutse ndetse zisa neza.

IBYUMA

Ikigo kirakata,kigashushanya ndetse kigasudira ibyuma by’ubwoko bwose,harimo inzugi z’icyuma,amadirishya,amapoto, ibipangu,ibyapa.Ibyuma by’ubwoko bwose kandi biramba kubera ko biba byakozwe mu bindi byuma bishya ndetse bikagurwa ku badandaza bafite ibiro bizwi kandi byemewe mu Rwanda(RBS).

IBIKORWA BYA TEKINIKE/AMASOMO Y'IMYUGA

EAFUSCO ifite abayobozi bafite ubumenyi buhagije bazatanga ubufasha mu ikoranabuhanga,harimo gushyira ibikoresho aho bigomba kujya no kubisana,gusana ibikoresho bitandukanye,gushyira kirimatizeri aho igomba kujya no gukurikirana imikorere yayo.Byongeye kandi Ikigo kizatanga amahugurwa y’imyuga igihe gito ku masomo y’ububaji no gusudira ku bantu bifuza kubigira umwuga mu nganda zabo.